11 Mwambare intwaro zuzuye+ ziva ku Mana, kugira ngo mushobore kurwanya amayeri ya Satani mufite ubutwari, 12 kuko tutarwana+ n’abantu bafite umubiri n’amaraso, ahubwo turwana n’ubutegetsi, abayobozi, n’abatware b’iyi si y’umwijima, ari bo badayimoni+ bari ahantu ho mu ijuru.