29 Mose amanuka Umusozi wa Sinayi afite mu ntoki bya bisate bibiri by’Amategeko Icumi.+ Kandi kubera ko yari yavuganye n’Imana, mu maso he hararabagiranaga ariko we ntiyari abizi. 30 Aroni n’Abisirayeli bose babonye Mose arabagirana mu maso bagira ubwoba, batinya kumwegera.+