-
Kuva 34:33-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Iyo Mose yamaraga kuvugana na bo, yitwikiraga umwenda mu maso.+ 34 Ariko iyo yajyaga imbere ya Yehova kuvugana na we, yikuragaho umwenda yari yitwikiriye kugeza asohotse.+ Hanyuma yasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe.+ 35 Iyo Abisirayeli barebaga mu maso ha Mose babonaga harabagirana. Nuko Mose akongera akitwikira umwenda mu maso, kugeza igihe yongeye kujya kuvuganira n’Imana.+
-