-
Abaheburayo 7:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Mu by’ukuri rero, itegeko rya mbere ryakuweho bitewe n’uko ritari rifite ubushobozi buhagije kandi rikaba ritarashoboraga kugira icyo rigeraho.+ 19 Ntabwo Amategeko yashoboraga gutuma abantu baba abakiranutsi,+ ahubwo yatumaga abantu bagira ibyiringiro+ byiza kurushaho kandi ibyo byiringiro ni byo bituma twegera Imana.+
-