-
Ibyakozwe 15:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko abantu bamwe baza baturutse i Yudaya batangira kwigisha abavandimwe bati: “Nimudakebwa* nk’uko biri mu Mategeko ya Mose,+ ntimushobora gukizwa.” 2 Ariko ibyo bituma Pawulo na Barinaba batumvikana na bo, kandi bajya impaka cyane. Abavandimwe bemeza ko Pawulo na Barinaba n’abandi bo muri bo bajya i Yerusalemu+ kureba intumwa n’abasaza, kugira ngo babagishe inama kuri icyo kibazo.
-