-
1 Abakorinto 12:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Umwuka wera utuma umuntu umwe avuga amagambo* agaragaza ubwenge, kandi uwo mwuka ugatuma undi avuga amagambo agaragaza ubumenyi. 9 Umwuka wera utuma umuntu umwe agira ukwizera,+ kandi uwo mwuka wera ugaha undi muntu impano yo gukiza indwara.+ 10 Umwuka wera uha umuntu umwe impano yo gukora ibitangaza,+ undi ukamuha ubushobozi bwo guhanura, undi agahabwa ubushobozi bwo kumenya ubutumwa buturutse ku Mana,+ undi agahabwa kuvuga izindi ndimi,+ naho undi agahabwa ubushobozi bwo kuzisemura.+
-