-
Abaroma 4:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ni yo mpamvu binyuze ku kwizera, natwe tubona ayo masezerano tubikesheje ineza ihebuje y’Imana.*+ Abakomoka kuri Aburahamu bose+ bashobora kubona ayo masezerano, atari abakurikiza Amategeko gusa, ahubwo n’abandi bose bafite ukwizera nk’ukwa Aburahamu, ari we twese dukomokaho.+ 17 (Uko ni na ko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Nagushyizeho kugira ngo abantu bo mu bihugu byinshi+ abe ari wowe bazakomokaho.”) Aburahamu yagaragaje ko yizera Imana, ari yo iha ubuzima abapfuye, kandi ibintu bitariho ikabivuga nk’aho biriho.
-