4 Ni yo mpamvu kubavuga mu matorero y’Imana bidutera ishema+ kubera ko mu bitotezo mwagize no mu mibabaro yanyu, mwihanganye kandi mukagaragaza ukwizera.+ 5 Ibyo ni byo byerekana ko urubanza rw’Imana rukiranuka. Nanone bigaragaza ko mukwiriye guhabwa Ubwami bw’Imana, ari na bwo butuma mutotezwa.+