32 Mwirinde kugira ngo mudaca intege Abayahudi, Abagiriki n’abagize itorero ry’Imana.+ 33 Nanjye ubwanjye mpatanira gushimisha abantu bose mu byo nkora byose. Simparanira inyungu zanjye bwite,+ ahubwo mba nshaka ibifitiye akamaro abantu benshi kugira ngo na bo bazakizwe.+