20 Ni zo yakoresheje igihe yazuraga Kristo, ikamwicaza iburyo bwayo+ mu ijuru. 21 Imana yamuhaye umwanya wo hejuru usumba ubutegetsi bwose, ubutware bwose, imbaraga zose, ubwami bwose n’izina ryose rivugwa,+ atari muri iyi si ya none gusa, ahubwo no muri ya yindi izaza.