29 Ahubwo Umuyahudi nyakuri ni uw’imbere mu mutima,+ kandi gukebwa kwe ni uko mu mutima+ binyuze ku mwuka wera, bidaturutse ku mategeko yanditswe.+ Uwo muntu aba ashimwa n’Imana, aho gushimwa n’abantu.+
11 Bitewe n’uko mwizera Kristo mwarakebwe.* Ariko si ugukebwa ibi byo ku mubiri, ahubwo mwakebwe igihe mwarekaga ibyifuzo by’umubiri udatunganye.+ Uko ni ko abigishwa ba Kristo bakwiriye gukebwa.+