-
Abefeso 3:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Mu bihe byahise, Imana ntiyagaragazaga neza iryo banga, nk’uko muri iki gihe irihishurira neza intumwa yatoranyije n’abahanuzi binyuze ku mwuka wayo.+ 6 Iryo banga rivuga ko abatari Abayahudi bari kunga ubumwe na Kristo Yesu kandi ko binyuze ku butumwa bwiza bari guhabwa umurage* hamwe natwe, twese tukaba abagize umubiri umwe+ kandi bagahabwa isezerano nk’iryo natwe twahawe. 7 Imana yanshyizeho kugira ngo mbafashe gusobanukirwa ibirebana n’iryo banga ryera, mu buryo buhuje n’ineza ihebuje yangaragarije n’uko imbaraga zayo zikora.+
-