-
2 Abatesalonike 1:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ibyo ni byo bituma buri gihe dusenga tubasabira, kugira ngo Imana yacu ibone ko mukwiriye gutoranywa.+ Nanone imbaraga zayo zizatuma ikora ibintu byiza biyishimisha kandi itume umurimo mukora mubitewe no kwizera, ugira icyo ugeraho. 12 Ibyo bizatuma muhesha icyubahiro izina ry’Umwami wacu Yesu kandi mwunge ubumwe na we, bitewe n’ineza ihebuje y’Imana n’iy’Umwami wacu Yesu Kristo.
-