11 Twumva ko muri mwe hari bamwe bitwara nabi,+ ntibagire icyo bakora rwose, ahubwo bakivanga mu bitabareba.+ 12 Bene abo turabaha itegeko kandi turabingingira mu Mwami Yesu Kristo, ngo bajye bita ku bibareba kandi bajye bakora kugira ngo babone ibibatunga.+