-
1 Timoteyo 4:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Icyakora amagambo yahumetswe n’Imana, avuga rwose ko mu bihe bya nyuma bamwe bazacika intege bakava mu byo kwizera, bakita ku magambo y’ibinyoma yavuye ku badayimoni+ no ku nyigisho zabo.
-
-
2 Timoteyo 2:16-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ujye wamaganira kure amagambo adafite icyo amaze, atesha agaciro ibintu byera,+ kuko abayavuga bazagenda barushaho kutubaha Imana. 17 Amagambo yabo azakwirakwira nk’uko igisebe* kigenda gikwirakwira ku mubiri. Bamwe mu bavuga ayo magambo ni Humenayo na Fileto.+ 18 Abo bantu baratandukiriye bareka ukuri, bavuga ko umuzuko wamaze kubaho,+ kandi batumye abantu bamwe batakaza ukwizera.
-
-
1 Yohana 2:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Bana banjye nkunda, iki ni igihe cya nyuma kandi nk’uko mwumvise ko urwanya Kristo* azaza,+ n’ubu hariho abarwanya Kristo benshi.+ Ibyo bigaragaza ko iki ari igihe cya nyuma. 19 Abo bavuye muri twe, ariko ntibari abacu,+ kuko iyo baba abacu, baba baragumanye natwe. Ariko batuvuyemo kugira ngo bigaragare ko atari ko bose bari abacu.+
-