-
1 Timoteyo 6:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ndaguha aya mategeko imbere y’Imana ibeshaho byose n’imbere ya Kristo Yesu, we muhamya watangarije mu bantu benshi ibirebana n’ukwizera kwe ubwo yari imbere ya Ponsiyo Pilato.+ 14 Ujye witondera ibyategetswe uri inyangamugayo kandi udafite inenge, kugeza igihe Umwami wacu Yesu Kristo azagaragarira.+ 15 Azagaragara mu gihe cyagenwe, agaragazwe n’ufite ububasha bwinshi wenyine kandi ugira ibyishimo. Yesu ni Umwami w’abami akaba n’umuyobozi uyobora abandi bategetsi.+
-