15 Ariko Imana yo yatumye mvuka, ikangaragariza ineza yayo ihebuje+ ikantoranya, yabonye ko ari byiza 16 guhishura Umwana wayo binyuze kuri njye, kugira ngo mbwire abantu bo mu bindi bihugu ubutumwa bwiza bumwerekeyeho.+ Igihe yantoranyaga sinahise njya kugisha inama abantu.