-
Abagalatiya 3:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 None se Amategeko arwanya amasezerano y’Imana? Oya rwose! Iyo amategeko aba atanga ubuzima, abantu bari kuba bitwa abakiranutsi, binyuze ku mategeko.
-
-
Abaheburayo 7:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ibirebana n’abatambyi bakomokaga kuri Lewi byavugwaga mu Mategeko ya Mose yahawe Abisirayeli. None se niba abatambyi bakomokaga kuri Lewi baratumaga abantu baba abakiranutsi,+ ubwo byari kuba bikiri ngombwa ko haza undi mutambyi umeze nka Melikisedeki?+ Ubwo se kugira umutambyi umeze nka Aroni ntibyari kuba bihagije?
-