8 Naho ku bihereranye n’ibyo turimo kuvuga, iyi ni yo ngingo y’ingenzi: Dufite umutambyi mukuru nk’uwo+ kandi yicaye iburyo bw’intebe y’Ubwami ya nyiri icyubahiro mu ijuru.+ 2 Akorera Imana ari ahera+ no mu ihema ry’ukuri, ihema ritashinzwe n’umuntu, ahubwo ryashinzwe na Yehova.