-
Abaheburayo 6:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Hari bamwe baretse inyigisho z’ukuri kandi nta muntu n’umwe washobora kubafasha ngo bihane. Abo bantu bari barabonye umucyo,+ bahabwa impano ituruka mu ijuru kandi bahabwa umwuka wera. 5 Bari barahawe ijambo ryiza ry’Imana kandi babona imigisha izabaho mu gihe kizaza. 6 Ubwo rero, kubafasha ntibishoboka+ kubera ko ari nkaho bongeye kumanika Umwana w’Imana kandi bagatuma abantu bamusuzugura.+
-