-
Intangiriro 22:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Nyuma yaho Imana y’ukuri yiyemeza kugenzura Aburahamu ngo irebe niba afite ukwizera gukomeye,+ iramuhamagara iti: “Aburahamu we!” Aritaba ati: “Karame!” 2 Iramubwira iti: “Fata Isaka+ umuhungu wawe, umwana wabyaye kandi ukunda cyane,+ mujye mu gihugu cy’i Moriya,+ nimugerayo umutambeho igitambo gitwikwa n’umuriro kuri umwe mu misozi nzakwereka.”
-