-
Intangiriro 27:38-40Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Esawu aramubwira ati: “Papa, ese nta wundi mugisha usigaranye? Papa, nanjye mpa umugisha!” Hanyuma Esawu ananirwa kwifata, ararira cyane.+ 39 Isaka aramusubiza ati:
“Ntuzatura mu gihugu cyeramo imyaka kandi ntuzabona ikime kivuye mu ijuru.+ 40 Inkota yawe ni yo izakubeshaho+ kandi uzakorera murumuna wawe.+ Ariko niwumva utagishoboye kubyihanganira ukigomeka, uzikura mu bucakara bwe.”*+
-