-
1 Abami 17:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Yehova yumva ibyo Eliya amusabye,+ asubiza uwo mwana ubuzima.*+ 23 Eliya afata uwo mwana amuvana mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amusubiza mama we maze aramubwira ati: “Dore umwana wawe ni muzima.”+ 24 Uwo mugore ahita abwira Eliya ati: “Ubu noneho nemeye rwose ko uri umuntu w’Imana+ kandi ko ijambo rya Yehova uvuga ari ukuri.”
-
-
2 Abami 4:32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Igihe Elisa yageraga muri urwo rugo, yasanze uwo mwana aryamye ku buriri bwe yapfuye.+
-
-
2 Abami 4:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Hanyuma ajya ku buriri, aryama hejuru y’uwo mwana, ashyira umunwa we ku munwa w’uwo mwana, amaso ye ku maso y’uwo mwana, n’ibiganza bye ku biganza by’uwo mwana. Akomeza kumuryama hejuru maze umubiri w’uwo mwana utangira gushyuha.+
-