17 Niba urupfu rwarategetse nk’umwami binyuze ku muntu umwe,+ nta gushidikanya ko nanone binyuze ku muntu umwe ari we Yesu Kristo,+ ababona ineza ihebuje y’Imana n’impano yo gukiranuka,+ na bo bazahabwa ubuzima maze bagategeka ari abami.+
5 Hariho Imana imwe,+ hakabaho n’umuhuza umwe+ hagati y’Imana n’abantu.+ Ni we Yesu Kristo,+ kandi na we yigeze kuba umuntu. 6 Yaritanze aba incungu ya bose.*+ Ibyo abagaragu b’Imana bazabihamya igihe cyabyo kigeze.