-
Kuva 17:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Abisirayeli bose bava mu butayu bwa Sini,+ bagenda bashinga amahema nk’uko Yehova yabategekaga,+ amaherezo bagera i Refidimu bashingayo amahema.+ Ariko aho ngaho nta mazi yo kunywa abantu bari bafite.
2 Nuko abantu batonganya Mose+ bavuga bati: “Duhe amazi yo kunywa.” Mose arababwira ati: “Murantonganyiriza iki? Kuki mukomeza kugerageza Yehova?”+ 3 Ariko abantu bagira inyota nyinshi kandi bakomeza kwitotombera Mose+ bavuga bati: “Kuki wadukuye muri Egiputa? Ese washakaga kutwicisha inyota, twe n’abana bacu n’amatungo yacu?”
-
-
Kubara 14:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ndetse bageze n’ubwo babwirana bati: “Nimuze twishyirireho umuyobozi maze twisubirire muri Egiputa.”+
-