-
Matayo 5:34-37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Ariko njye ndababwira ko mutagomba kurahira rwose,+ naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Ubwami y’Imana, 35 cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo,+ cyangwa Yerusalemu kuko ari umujyi w’Umwami ukomeye.+ 36 Kandi ntukarahire ubuzima bwawe, kuko utabasha guhindura n’agasatsi na kamwe ngo kabe umweru cyangwa umukara. 37 Ahubwo ‘Yego’ yanyu ijye iba yego, na ‘Oya’ yanyu ibe oya,+ kuko ibirenze ibyo bituruka kuri Satani.*+
-