-
Abaroma 8:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Tuzi neza ko Imana ituma ibikorwa byayo bihurizwa hamwe kugira ngo bigirire akamaro abakunda Imana, ari na bo bahamagawe nk’uko umugambi wayo uri.+
-
-
Abefeso 1:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ariko namwe mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari bwo butumwa bwiza bwerekeye Imana yatumye mubona agakiza, mwaramwizeye. Nanone mumaze kwizera mwashyizweho ikimenyetso+ binyuze kuri we no ku mwuka wera wasezeranyijwe. 14 Uwo mwuka wera ni isezerano* ryatanzwe mbere y’igihe ry’umurage* tuzahabwa,+ kugira ngo abantu Imana yatoranyije babohorwe+ bishingiye ku ncungu,+ bityo Imana ihabwe icyubahiro kandi isingizwe.
-