2 abamarayika+ babona ko abakobwa b’abantu ari beza, maze bafata abo batoranyije bose babagira abagore babo. 3 Hanyuma Yehova aravuga ati: “Sinzakomeza kwihanganira abantu ubuziraherezo+ kuko ari abanyabyaha. Ni yo mpamvu iminsi yabo izaba imyaka 120.”+