-
Abaroma 12:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Twese dufite impano zitandukanye bitewe n’ineza ihebuje Imana yatugaragarije.+ Ubwo rero, niba twarahawe impano yo guhanura, tujye duhanura dukurikije ukwizera dufite. 7 Niba dufite impano yo gufasha abandi, tujye dukora uko dushoboye tubafashe. Niba dufite impano yo kwigisha, tujye twigisha neza.+ 8 Nanone niba dufite impano yo gutera abandi inkunga,+ tujye dukomeza tubatere inkunga. Niba dufite impano yo gutanga, tujye dutanga tubigiranye ubuntu.+ Niba dufite inshingano yo kuyobora, tujye tubikora tubishyizeho umutima.+ Kandi niba tugira impuhwe, tujye dukomeza tuzigaragaze tunezerewe.+
-