-
Abafilipi 2:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Kubera iyo mpamvu rero ncuti zanjye, nk’uko buri gihe mwumviraga ndi kumwe namwe, mujye murushaho kubikora n’igihe tutari kumwe. Ndabinginze mujye mukomeza guhatana kugira ngo muzabone agakiza, mubikore mutinya kandi mwubaha Imana cyane.
-
-
2 Timoteyo 2:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Ukore uko ushoboye kose kugira ngo ugaragaze ko uri umukozi w’Imana wemewe, udakwiriye guterwa isoni n’umurimo yakoze, kandi uzi gukoresha neza ijambo ry’ukuri.+
-
-
Abaheburayo 4:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko rero, nimureke dukore uko dushoboye kose turuhuke nk’uko Imana na yo yaruhutse, bityo hatagira umuntu uwo ari we wese ukurikiza urugero rubi rw’abantu batumviye maze agacika intege.+
-