9 Niba utangariza mu ruhame n’umunwa wawe, ko Yesu ari Umwami,+ kandi ukaba wizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye, uzakizwa nta kabuza. 10 Ibyo biterwa n’uko umutima ari wo utuma umuntu yizera maze akaba umukiranutsi, ariko umunwa akaba ari wo akoresha atangaza ibyo yizera,+ bikamuhesha agakiza.