4 Impamvu yabinteye ni uko hari bamwe batujemo, kandi Ibyanditswe byavuze kuva kera ko bari kuzacirwa urubanza. Ni abantu batubaha Imana, bahindura ineza ihebuje Imana yatugaragarije urwitwazo rwo gukora ibintu biteye isoni,+ bakihakana Yesu Kristo, kandi ari we muyobozi akaba n’Umwami wacu.+