-
Ezekiyeli 1:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Hejuru ya cya kintu kigari cyari hejuru y’imitwe yabyo, hari ikintu gisa n’ibuye rya safiro+ kandi cyari kimeze nk’intebe y’ubwami.+ Hejuru y’iyo ntebe y’ubwami hari hicaye uwasaga n’umuntu.+ 27 Guhera mu nda kuzamura, nagiye kubona mbona ikintu cyabengeranaga cyasaga na zahabu ivanze n’ifeza+ kandi cyari kimeze nk’umuriro ufite ibishashi. Naho guhera mu nda ukamanura, nahabonye ikintu kimeze nk’umuriro.+ Iruhande rwe hose, hari umucyo mwinshi
-
-
Ibyakozwe 7:55Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
55 Ariko Sitefano yuzura umwuka wera, areba mu ijuru maze abona ubwiza bw’Imana burabagirana, abona na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana.+
-