-
Imigani 28:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Umuntu mubi ahunga nta wumwirukankanye,
Ariko abakiranutsi baba bifitiye icyizere nk’intare.+
-
-
Yesaya 31:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Yehova yarambwiye ati:
“Nk’uko intare, ni ukuvuga intare ikiri nto ifite imbaraga,* yivugira ku cyo yafashe,
Igihe abashumba bose bayitereye icyarimwe,
Ntiterwe ubwoba n’amajwi yabo
Cyangwa ngo ihahamurwe n’urusaku rwabo,
Ni ko Yehova nyiri ingabo na we azamanuka akarwanirira
Umusozi wa Siyoni n’agasozi kayo.
-