-
Ibyahishuwe 8:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Uwa mbere avuza impanda ye. Nuko habaho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bisukwa ku isi+ maze kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, na kimwe cya gatatu cy’ibiti kirashya, n’ibyatsi bibisi byose birashya.+
8 Umumarayika wa kabiri avuza impanda ye. Ikintu kimeze nk’umusozi munini cyaka cyane kijugunywa mu nyanja,+ maze kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso.+
-
-
Ibyahishuwe 8:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Umumarayika wa gatatu avuza impanda ye. Nuko inyenyeri nini yaka nk’itara ihanuka mu ijuru igwa kuri kimwe cya gatatu cy’imigezi no ku masoko y’amazi.+
-