-
Ibyahishuwe 14:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Umumarayika wa gatatu akurikiraho, avuga mu ijwi riranguruye ati: “Nihagira umuntu wese usenga ya nyamaswa y’inkazi+ n’igishushanyo cyayo, kandi agashyirwa ikimenyetso ku gahanga cyangwa ku kiganza,+ 10 na we azanywa kuri divayi y’Imana, ni ukuvuga uburakari bwayo bwinshi. Iyo ni divayi ikaze Imana yasutse mu gikombe cyayo kirimo uburakari+ bwayo bwinshi. Nanone uwo muntu azababazwa n’umuriro n’amazuku*+ abamarayika bera n’Umwana w’Intama babireba.
-