13 Umumarayika+ wa gatandatu avugije impanda ye,+ numva ijwi riturutse mu mahembe y’igicaniro gikozwe muri zahabu+ kiri imbere y’Imana 14 ribwira umumarayika wa gatandatu wari ufite impanda riti: “Bohora ba bamarayika bane babohewe ku ruzi runini rwa Ufurate.”+