12 Nuko ndahindukira kugira ngo ndebe uwavuganaga nanjye, maze mbona ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu.+ 13 Hagati y’ibyo bitereko by’amatara hari hahagaze usa n’umwana w’umuntu,+ yambaye umwenda ugera ku birenge, kandi yambaye n’umushumi wa zahabu mu gituza.