63 Kandi nurangiza gusoma iki gitabo, uzagihambireho ibuye maze ukijugunye mu ruzi rwa Ufurate. 64 Uvuge uti: ‘uku ni ko Babuloni izarohama ntiyongere kuzamuka,+ bitewe n’amakuba ngiye kuyiteza; bazacika intege.’”+
Aha ni ho amagambo ya Yeremiya arangiriye.