1 Abakorinto 15:23 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 23 Ariko buri wese azazuka igihe cye kigeze. Habanje Kristo,+ kandi mu gihe cyo kuhaba* kwe hazakurikiraho abantu ba Kristo.+ 1 Abakorinto 15:52 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 52 mu kanya gato nk’ako guhumbya, mu gihe cy’impanda* ya nyuma. Impanda izavuga+ maze abapfuye bazurwe badashobora kubora, kandi natwe tuzahindurwa. Abafilipi 3:10, 11 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 10 Icyifuzo cyanjye ni uko namenya Kristo, nkamenya imbaraga z’uwamuzuye,+ kandi nkemera kubabazwa nk’uko na we yababajwe.+ Niteguye no gupfa urupfu nk’urwe,+ 11 kugira ngo ndebe ko nazazuka mu muzuko wa mbere.+ 1 Abatesalonike 4:16 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 16 Umwami azamanuka avuye mu ijuru. Azavuga mu ijwi riranguruye nk’iry’umumarayika mukuru+ afite impanda* y’Imana, maze abigishwa be bapfuye babanze kuzurwa.+
23 Ariko buri wese azazuka igihe cye kigeze. Habanje Kristo,+ kandi mu gihe cyo kuhaba* kwe hazakurikiraho abantu ba Kristo.+
52 mu kanya gato nk’ako guhumbya, mu gihe cy’impanda* ya nyuma. Impanda izavuga+ maze abapfuye bazurwe badashobora kubora, kandi natwe tuzahindurwa.
10 Icyifuzo cyanjye ni uko namenya Kristo, nkamenya imbaraga z’uwamuzuye,+ kandi nkemera kubabazwa nk’uko na we yababajwe.+ Niteguye no gupfa urupfu nk’urwe,+ 11 kugira ngo ndebe ko nazazuka mu muzuko wa mbere.+
16 Umwami azamanuka avuye mu ijuru. Azavuga mu ijwi riranguruye nk’iry’umumarayika mukuru+ afite impanda* y’Imana, maze abigishwa be bapfuye babanze kuzurwa.+