-
Ibyahishuwe 1:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Hagati y’ibyo bitereko by’amatara hari hahagaze usa n’umwana w’umuntu,+ yambaye umwenda ugera ku birenge, kandi yambaye n’umushumi wa zahabu mu gituza. 14 Umutwe we n’umusatsi we byasaga n’umweru nk’ubwoya bw’umweru cyangwa urubura, kandi amaso ye yari ameze nk’umuriro waka cyane.+ 15 Ibirenge bye byari bimeze nk’umuringa utunganyijwe neza+ urabagirana uri mu itanura,* kandi ijwi rye ryari rimeze nk’ijwi ry’amazi menshi atemba.
-