ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Aburamu asubira i Kanani (1-4)

      • Aburamu atandukana na Loti (5-13)

      • Imana isubiramo isezerano yahaye Aburamu (14-18)

Intangiriro 13:1

Impuzamirongo

  • +Int 12:9; 20:1

Intangiriro 13:2

Impuzamirongo

  • +Int 24:34, 35

Intangiriro 13:3

Impuzamirongo

  • +Int 12:8, 9; Yos 7:2

Intangiriro 13:7

Impuzamirongo

  • +Int 10:19

Intangiriro 13:8

Impuzamirongo

  • +Int 11:27

Intangiriro 13:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubusitani bwa Edeni.”

Impuzamirongo

  • +Int 19:28
  • +Int 2:8, 9
  • +Int 19:20-22

Intangiriro 13:12

Impuzamirongo

  • +Int 19:28, 29

Intangiriro 13:13

Impuzamirongo

  • +Int 18:20; 19:5; 2Pt 2:6-8; Yuda 7

Intangiriro 13:15

Impuzamirongo

  • +Int 12:7; 15:18; 24:7; Kuva 33:1

Intangiriro 13:16

Impuzamirongo

  • +Int 12:2; 15:1, 5; Kuva 1:7; Heb 11:12

Intangiriro 13:18

Impuzamirongo

  • +Int 18:1; 23:19; 25:9, 10; 35:27
  • +Int 23:2
  • +Int 12:7

Byose

Intang. 13:1Int 12:9; 20:1
Intang. 13:2Int 24:34, 35
Intang. 13:3Int 12:8, 9; Yos 7:2
Intang. 13:7Int 10:19
Intang. 13:8Int 11:27
Intang. 13:10Int 19:28
Intang. 13:10Int 2:8, 9
Intang. 13:10Int 19:20-22
Intang. 13:12Int 19:28, 29
Intang. 13:13Int 18:20; 19:5; 2Pt 2:6-8; Yuda 7
Intang. 13:15Int 12:7; 15:18; 24:7; Kuva 33:1
Intang. 13:16Int 12:2; 15:1, 5; Kuva 1:7; Heb 11:12
Intang. 13:18Int 18:1; 23:19; 25:9, 10; 35:27
Intang. 13:18Int 23:2
Intang. 13:18Int 12:7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 13:1-18

Intangiriro

13 Nyuma y’ibyo Aburamu ava muri Egiputa we n’umugore we n’ibyo yari atunze byose, ajyana na Loti bagera i Negebu.+ 2 Kandi Aburamu yari umukire cyane afite amatungo, zahabu n’ifeza.+ 3 Nuko ava i Negebu yerekeza i Beteli, akajya agenda yimuka aba ahantu hatandukanye, agera aho yari yarashinze ihema bwa mbere, hagati y’i Beteli na Ayi.+ 4 Aho ni ho igicaniro yubatse mbere cyari kiri. Nuko Aburamu ahageze asenga Yehova avuga izina rye.

5 Icyo gihe Loti wagendanaga na Aburamu, na we yari afite intama, inka n’amahema. 6 Nuko aho hantu hababana hato ntibashobora kuhatura bose kubera ko ibyo bari batunze byari byarabaye byinshi cyane, bigatuma badashobora gukomeza kubana. 7 Ibyo byatumye abashumba b’amatungo ya Aburamu n’abashumba b’amatungo ya Loti batongana. (Icyo gihe Abanyakanani n’Abaperizi ni bo bari batuye muri icyo gihugu.)+ 8 Hanyuma Aburamu abwira Loti+ ati: “Si byiza ko njye nawe dutongana ngo n’abashumba bacu batongane kuko twembi turi abavandimwe. 9 Reka dutandukane uture aho ushaka muri iki gihugu. Nujya ibumoso ndajya iburyo, nujya iburyo ndajya ibumoso.” 10 Nuko Loti yitegereza hirya no hino abona akarere kose ka Yorodani,+ abona ko hose hari amazi menshi. Abona hameze nk’ubusitani bwa Yehova,*+ mbese hameze nk’igihugu cya Egiputa kugeza i Sowari.+ Icyo gihe hari mbere y’uko Yehova arimbura Sodomu na Gomora. 11 Loti ahitamo akarere kose ka Yorodani, maze arimuka ajya gutura mu burasirazuba, nuko baratandukana. 12 Aburamu atura mu gihugu cy’i Kanani, ariko Loti we atura mu mijyi yo muri ako karere.+ Amaherezo aza gushinga ihema rye hafi y’i Sodomu. 13 Abantu b’i Sodomu bari babi kandi bakoreraga Yehova ibyaha bikomeye.+

14 Nuko Loti amaze gutandukana na Aburamu, Yehova abwira Aburamu ati: “Itegereze uhereye aho uri, urebe mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba, 15 kuko iki gihugu cyose ureba nzakiguha wowe n’abazagukomokaho kugeza iteka ryose.+ 16 Kandi abazagukomokaho nzabagira benshi bangane n’umukungugu wo mu isi. Nk’uko nta muntu washobora kubara umukungugu wo hasi, n’abazagukomokaho bazaba benshi ku buryo nta muntu ushobora kubabara.+ 17 None rero haguruka ugende, utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.” 18 Nuko Aburamu akomeza kuba mu mahema. Nyuma yaho ajya gutura mu biti binini by’i Mamure,+ biri i Heburoni.+ Ahageze yubakira Yehova igicaniro.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze