ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Umumarayika ukomeye ufite umuzingo muto (1-7)

        • “Igihe cyo gutegereza kirarangiye” (6)

        • Ibanga ryera rigomba gusohora (7)

      • Yohana arya umuzingo muto (8-11)

Ibyahishuwe 10:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibirenge bye.”

Impuzamirongo

  • +Mat 17:1, 2

Ibyahishuwe 10:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

Impuzamirongo

  • +Ibh 5:5
  • +Kuva 19:16; Ibh 4:5; 11:19

Ibyahishuwe 10:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubifatanishe ikimenyetso.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 10:8

Ibyahishuwe 10:6

Impuzamirongo

  • +Zb 90:2; Ibh 4:9
  • +Kuva 20:11; Neh 9:6; Zb 146:6

Ibyahishuwe 10:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Ibh 8:6
  • +Ibh 11:15
  • +Mar 4:11
  • +Amo 3:7

Ibyahishuwe 10:8

Impuzamirongo

  • +Ibh 10:4
  • +Ibh 10:1, 2

Ibyahishuwe 10:9

Impuzamirongo

  • +Ezk 2:8

Ibyahishuwe 10:10

Impuzamirongo

  • +Yer 15:16
  • +Zb 119:103; Ezk 3:1-3

Byose

Ibyah. 10:1Mat 17:1, 2
Ibyah. 10:3Ibh 5:5
Ibyah. 10:3Kuva 19:16; Ibh 4:5; 11:19
Ibyah. 10:4Ibh 10:8
Ibyah. 10:6Zb 90:2; Ibh 4:9
Ibyah. 10:6Kuva 20:11; Neh 9:6; Zb 146:6
Ibyah. 10:7Ibh 8:6
Ibyah. 10:7Ibh 11:15
Ibyah. 10:7Mar 4:11
Ibyah. 10:7Amo 3:7
Ibyah. 10:8Ibh 10:4
Ibyah. 10:8Ibh 10:1, 2
Ibyah. 10:9Ezk 2:8
Ibyah. 10:10Yer 15:16
Ibyah. 10:10Zb 119:103; Ezk 3:1-3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 10:1-11

Ibyahishuriwe Yohana

10 Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye ibicu, kandi ku mutwe we hari umukororombya. Mu maso he hasaga n’izuba,+ amaguru ye* ameze nk’inkingi z’umuriro. 2 Yari afite mu ntoki umuzingo muto urambuye. Nuko akandagiza ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, ariko ikirenge cye cy’ibumoso agikandagiza ku butaka, 3 maze avuga mu ijwi riranguruye, ku buryo wagira ngo ni intare iri gutontoma.*+ Aranguruye ijwi, humvikana amajwi y’inkuba+ zirindwi.

4 Igihe numvaga amajwi y’izo nkuba zirindwi, nari ngiye kwandika ibyo ziri kuvuga ariko numva irindi jwi rivuye mu ijuru+ rigira riti: “Ibyo izo nkuba zirindwi zimaze kuvuga ubigire ibanga* kandi ntubyandike.” 5 Hanyuma wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka, azamura ukuboko kwe kw’iburyo agutunga mu ijuru. 6 Nuko arahira Uhoraho iteka ryose+ ari na we waremye ijuru n’ibiririmo, isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo,+ agira ati: “Igihe cyo gutegereza kirarangiye. 7 Ahubwo igihe umumarayika wa karindwi+ azaba agiye kuvuza impanda* ye,+ ibanga ryera+ rizaba risohoye. Iryo banga ni ryo Imana yatangarije abagaragu bayo b’abahanuzi+ riba ubutumwa bwiza.”

8 Nuko rya jwi numvise riturutse mu ijuru+ ryongera kuvugana nanjye. Rirambwira riti: “Genda ufate umuzingo urambuye uri mu ntoki z’umumarayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.”+ 9 Hanyuma ndagenda nsanga uwo mumarayika, musaba uwo muzingo muto. Arambwira ati: “Wufate uwurye.+ Mu kanwa uri bukuryohere nk’ubuki ariko uri bukurye mu nda.” 10 Nuko mfata uwo muzingo wari mu ntoki z’umumarayika ndawurya.+ Mu kanwa wari uryohereye nk’ubuki,+ ariko umaze kungera mu nda utangira kundya. 11 Hanyuma numva ijwi rimbwira riti: “Ugomba kongera guhanurira abantu bo mu bihugu bitandukanye, bavuga indimi zitandukanye, hamwe n’abami benshi.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze