ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 6
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Umwana w’Intama avanaho kashe esheshatu (1-17)

        • Umwana w’Intama watsinze ari ku ifarashi y’umweru (1, 2)

        • Uwicaye ku ifarashi itukura nk’umuriro agomba gukura amahoro mu isi (3, 4)

        • Uwicaye ku ifarashi y’umukara asabwa guteza inzara (5, 6)

        • Uwicaye ku ifarashi y’ikijuju yitwa Rupfu (7, 8)

        • Amaraso y’abishwe ari munsi y’igicaniro (9-11)

        • Umutingito ukomeye (12-17)

Ibyahishuwe 6:1

Impuzamirongo

  • +Ibh 5:6
  • +Ibh 5:5
  • +Ibh 4:7

Ibyahishuwe 6:2

Impuzamirongo

  • +Ibh 19:11
  • +Ibh 14:14
  • +Zb 45:4; 110:1, 2; Ibh 12:7; 17:14

Ibyahishuwe 6:3

Impuzamirongo

  • +Ibh 4:7

Ibyahishuwe 6:4

Impuzamirongo

  • +Mat 24:7; Luka 21:10

Ibyahishuwe 6:5

Impuzamirongo

  • +Ibh 5:5
  • +Ibh 4:7

Ibyahishuwe 6:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kowenigisi.” Reba Umugereka wa B14.

  • *

    Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +Mat 20:2
  • +Mar 13:8

Ibyahishuwe 6:7

Impuzamirongo

  • +Ibh 4:7

Ibyahishuwe 6:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igajutse.” Ni ukuvuga, ifite ibara risa n’ivu.

  • *

    Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Impuzamirongo

  • +Luka 21:11
  • +Yer 15:2, 3; Ezk 14:21

Ibyahishuwe 6:9

Impuzamirongo

  • +Lew 4:7; Ibh 8:3
  • +Lew 17:11
  • +Mat 24:9, 14; Yoh 18:37; Ibh 17:6; 20:4

Ibyahishuwe 6:10

Impuzamirongo

  • +1Yh 5:20
  • +Gut 32:43; Luka 18:7; Ibh 19:1, 2

Ibyahishuwe 6:11

Impuzamirongo

  • +Ibh 3:5
  • +Mat 24:9; Ibk 9:1; 2Kor 1:8

Ibyahishuwe 6:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ikigunira cy’umukara.” Birashoboka ko cyari gikozwe mu bwoya bw’ihene.

Impuzamirongo

  • +Yow 2:31; Mat 24:29

Ibyahishuwe 6:14

Impuzamirongo

  • +Yes 34:4
  • +Ibh 16:20

Ibyahishuwe 6:15

Impuzamirongo

  • +Yes 2:10, 19

Ibyahishuwe 6:16

Impuzamirongo

  • +Hos 10:8; Luka 23:30
  • +Ibh 4:2, 3
  • +Ibh 5:6

Ibyahishuwe 6:17

Impuzamirongo

  • +Zef 1:14, 18; Rom 2:5
  • +Yow 2:11

Byose

Ibyah. 6:1Ibh 5:6
Ibyah. 6:1Ibh 5:5
Ibyah. 6:1Ibh 4:7
Ibyah. 6:2Ibh 19:11
Ibyah. 6:2Ibh 14:14
Ibyah. 6:2Zb 45:4; 110:1, 2; Ibh 12:7; 17:14
Ibyah. 6:3Ibh 4:7
Ibyah. 6:4Mat 24:7; Luka 21:10
Ibyah. 6:5Ibh 5:5
Ibyah. 6:5Ibh 4:7
Ibyah. 6:6Mat 20:2
Ibyah. 6:6Mar 13:8
Ibyah. 6:7Ibh 4:7
Ibyah. 6:8Luka 21:11
Ibyah. 6:8Yer 15:2, 3; Ezk 14:21
Ibyah. 6:9Lew 4:7; Ibh 8:3
Ibyah. 6:9Lew 17:11
Ibyah. 6:9Mat 24:9, 14; Yoh 18:37; Ibh 17:6; 20:4
Ibyah. 6:101Yh 5:20
Ibyah. 6:10Gut 32:43; Luka 18:7; Ibh 19:1, 2
Ibyah. 6:11Ibh 3:5
Ibyah. 6:11Mat 24:9; Ibk 9:1; 2Kor 1:8
Ibyah. 6:12Yow 2:31; Mat 24:29
Ibyah. 6:14Yes 34:4
Ibyah. 6:14Ibh 16:20
Ibyah. 6:15Yes 2:10, 19
Ibyah. 6:16Hos 10:8; Luka 23:30
Ibyah. 6:16Ibh 4:2, 3
Ibyah. 6:16Ibh 5:6
Ibyah. 6:17Zef 1:14, 18; Rom 2:5
Ibyah. 6:17Yow 2:11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 6:1-17

Ibyahishuriwe Yohana

6 Hanyuma mbona Umwana w’Intama+ avanyeho imwe muri za kashe zirindwi,+ maze numva kimwe muri bya biremwa bine+ kivuga mu ijwi rimeze nk’iry’inkuba, kigira kiti: “Ngwino!” 2 Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru,+ kandi uwari uyicayeho yari afite umuheto. Nuko ahabwa ikamba,+ arasohoka agenda arwanya abanzi be kugira ngo abatsinde burundu.+

3 Avanyeho kashe ya kabiri, numva ikiremwa cya kabiri+ kivuga kiti: “Ngwino!” 4 Nuko haza indi farashi itukura nk’umuriro, maze uwari uyicayeho ahabwa ububasha bwo gukura amahoro mu isi kugira ngo abantu bicane, kandi ahabwa inkota nini.+

5 Avanyeho kashe ya gatatu,+ numva ikiremwa cya gatatu+ kivuga kiti: “Ngwino!” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara. Uwari uyicayeho yari afite umunzani mu ntoki ze. 6 Numva ijwi risa n’irituruka hagati ya bya biremwa bine rivuga riti: “Ikiro kimwe* cy’ingano zisanzwe kigurwe idenariyo*+ imwe, n’ibiro bitatu by’ingano za sayiri bigurwe idenariyo imwe. Ariko amavuta ya elayo na divayi, byo ntugire icyo ubikoraho.”+

7 Avanyeho kashe ya kane, numva ijwi ry’ikiremwa cya kane+ kivuga kiti: “Ngwino!” 8 Ngiye kubona mbona ifarashi y’ikijuju,* kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva* igenda imukurikiye, bahabwa ububasha kuri kimwe cya kane cy’isi, kugira ngo bacyicishe inkota ndende, n’inzara,+ n’icyorezo cy’indwara yica, n’inyamaswa z’inkazi zo mu isi.+

9 Avanyeho kashe ya gatanu, mbona munsi y’igicaniro+ amaraso+ y’abantu bishwe bazira ijambo ry’Imana n’umurimo wo kubwiriza bakoraga.+ 10 Nuko bataka mu ijwi riranguruye bavuga bati: “Mwami w’Ikirenga wera kandi w’umunyakuri,+ uzageza ryari ureka gucira urubanza abatuye isi no kubahana ubaziza ko batwishe?”+ 11 Buri wese muri bo ahabwa ikanzu y’umweru,+ kandi babwirwa ko bagomba kumara igihe gito bategereje, kugeza aho umubare w’abagaragu bagenzi babo n’abavandimwe babo bari bagiye kwicwa nk’uko na bo bishwe wari kuzurira.+

12 Hanyuma mbona avanyeho kashe ya gatandatu, maze haba umutingito ukomeye. Izuba ririjima risa n’umwenda w’umukara,* n’ukwezi kose guhinduka nk’amaraso.+ 13 Inyenyeri zo mu ijuru zirahanuka zigwa ku isi, nk’uko bigenda iyo igiti cy’umutini kinyeganyejwe n’umuyaga mwinshi maze imitini itarera igahunguka. 14 Ijuru rivaho nk’umuzingo bazinze+ kandi imisozi yose n’ibirwa byose na byo bikurwa mu myanya yabyo.+ 15 Hanyuma abami bo mu isi, abategetsi bo mu nzego zo hejuru, abakuru b’abasirikare, abakire, abakomeye, abagaragu bose n’abafite umudendezo bose, bihisha mu myobo no mu bitare byo mu misozi.+ 16 Bakomeza kubwira imisozi n’ibitare bati: “Nimutugwire,+ muduhishe Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama warakaye cyane,+ 17 kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo wageze.+ Kandi se ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze