Yobu
25 Biludadi+ w’Umushuhi arasubiza ati:
2 “Imana ni yo ifite uburenganzira bwo gutegeka kandi ifite imbaraga nyinshi cyane.
Ituma mu ijuru haba amahoro.
3 Ese washobora kubara ingabo zayo?
Ese hari umuntu umucyo wayo utamurikira?
4 None se ubwo bishoboka bite ko umuntu yaba umwere imbere y’Imana?+
Ese umuntu wakuwe mu mukungugu yabasha ate kuba inyangamugayo?+
5 N’ukwezi ubwako ibona ko kutamurika,
N’inyenyeri ikabona ko zidakeye.
6 Ubwo se umuntu usanzwe, umeze nk’urunyo, ni gute itamubonaho icyaha?
Ese umwana w’umuntu umeze nk’umunyorogoto yabura ite kumubonaho ikosa?”