Yobu
17 “Dore nta mbaraga ngifite kandi ndi hafi gupfa.
2 Nkikijwe n’abantu basekana,+
Kandi mpora mbona imyifatire yabo yo kwigomeka.
3 Ndakwinginze Mana, nyemerera ko uzanshyigikira.
Nutabikora se ni nde wundi uzabikora?+
4 Wimye ubushishozi abo bantu baseka abandi.+
Ni cyo gituma utabahesha icyubahiro.
5 Bishimira gusangira n’incuti zabo,
Nyamara abana babo bari kwicwa n’inzara.
7 Amaso yanjye ntareba neza bitewe n’agahinda,+
Kandi umubiri wanjye usigaye ari amagufwa gusa.
8 Abakiranutsi barandeba bagatangara,
Kandi inyangamugayo zirakazwa n’ibikorwa by’abantu batubaha Imana.
9 Umukiranutsi azakomeza gukora ibyo gukiranuka,+
Kandi umuntu w’inyangamugayo arahatana kugira ngo akore ibikwiriye.+
10 Ngaho mwese nimuze mukomeze mungishe impaka,
Kuko mbona nta munyabwenge n’umwe ubarimo.+
11 Dore ubu ndi hafi gupfa.+
Ibyo nateganyaga gukora n’ibyo nifuzaga byose, byabaye imfabusa.+
12 Incuti zanjye zikomeza kuvuga ibinyoma aho kuvuga ukuri.
Zikomeza kuvuga ngo: ‘umucyo ugomba kuba uri hafi kubera ko hari umwijima.’
13 Ninkomeza gutegereza, Imva ni yo izaba inzu yanjye.+
Uburiri bwanjye buzaba mu mwijima.+
14 Nzahamagara urwobo*+ ndubwire nti: ‘Uri papa!’
N’urunyo ndubwire nti: ‘uri mama, ukaba na mushiki wanjye!’
15 None se ibyiringiro byanjye biri he?+
Ni nde wambwira ko nzageraho nkabaho nishimye?
16 Ibyo byiringiro nzamanukana na byo mu Mva,
Maze njyane na byo mu mukungugu.”+