Zaburi
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
123 Ni wowe ndeba,+
Wowe wicaye ku ntebe y’ubwami mu ijuru.
2 Nk’uko abagaragu bahanga amaso shebuja,
N’umuja agahanga amaso nyirabuja,
Ni ko natwe duhanga amaso Yehova Imana yacu,+
Kugira ngo atugirire neza.+
3 Yehova, tugirire neza. Rwose tugirire neza,
Kuko twasuzuguwe bikabije.+
4 Abirasi baradusetse cyane,
N’abibone baradusuzugura bikabije.