ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Indirimbo ya Salomo 8
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomo

    • UMUSHULAMI I YERUSALEMU (3:6–8:4)

    • UMUSHULAMI AGARUKA, BIKAGARAGAZA KO ARI INDAHEMUKA (8:5-14)

        • Basaza b’umukobwa (5a)

          • ‘Uriya ni nde uzamuka yegamiye umukunzi we?’

        • Umukobwa (5b-7)

          • “Urukundo rukomeye nk’urupfu” (6)

        • Basaza b’umukobwa (8, 9)

          • “Niba ameze nk’urukuta, . . . niba ameze nk’umuryango, . . .” (9)

        • Umukobwa (10-12)

          • “Ndi urukuta” (10)

        • Umushumba (13)

          • ‘Reka numve ijwi ryawe’

        • Umukobwa (14)

          • “Ngwino wihuta nk’ingeragere”

Indirimbo ya Salomo 8:1

Impuzamirongo

  • +Ind 1:2

Indirimbo ya Salomo 8:2

Impuzamirongo

  • +Ind 3:4

Indirimbo ya Salomo 8:3

Impuzamirongo

  • +Ind 2:6

Indirimbo ya Salomo 8:4

Impuzamirongo

  • +Ind 2:7; 3:5

Indirimbo ya Salomo 8:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

  • *

    Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.

Impuzamirongo

  • +Yoh 15:13; Efe 5:25; Ibh 12:11
  • +Gut 4:24; 1Yh 4:8

Indirimbo ya Salomo 8:7

Impuzamirongo

  • +1Kor 13:8, 13
  • +Rom 8:38, 39

Indirimbo ya Salomo 8:8

Impuzamirongo

  • +Ind 1:6

Indirimbo ya Salomo 8:11

Impuzamirongo

  • +Umb 2:4

Indirimbo ya Salomo 8:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Bagenzi bawe.”

Impuzamirongo

  • +Ind 1:6; 6:11
  • +Ind 2:14

Indirimbo ya Salomo 8:14

Impuzamirongo

  • +Ind 2:9, 17

Byose

Ind. 8:1Ind 1:2
Ind. 8:2Ind 3:4
Ind. 8:3Ind 2:6
Ind. 8:4Ind 2:7; 3:5
Ind. 8:6Yoh 15:13; Efe 5:25; Ibh 12:11
Ind. 8:6Gut 4:24; 1Yh 4:8
Ind. 8:71Kor 13:8, 13
Ind. 8:7Rom 8:38, 39
Ind. 8:8Ind 1:6
Ind. 8:11Umb 2:4
Ind. 8:13Ind 1:6; 6:11
Ind. 8:13Ind 2:14
Ind. 8:14Ind 2:9, 17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Indirimbo ya Salomo 8:1-14

Indirimbo ya Salomo

8 “Iyaba wari nka musaza wanjye

Twonse ibere rimwe!

Ndamutse ngusanze hanze nagusoma,+

Kandi nta muntu n’umwe wabingayira.

 2 Nakujyana,

Nkakugeza mu nzu ya mama+

Wanyigishaga.

Naguha divayi iryoshye

N’umutobe mwiza w’amakomamanga.

 3 Ukuboko kwawe kw’ibumoso kwansegura

N’ukuboko kwawe kw’iburyo kukamfumbata.+

 4 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, ndabarahije:

Muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.”+

 5 “Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu

Yegamiye umukunzi we?”

“Nagukanguye uri munsi y’igiti cya pome.

Aho ni ho mama wawe yagiriye ku gise igihe yari agutwite.

Aho ni ho uwakubyaye yagiriye ku gise.

 6 Nshyira ku mutima wawe mbe nka kashe,

Mbe nka kashe ku kuboko kwawe,

Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu.+

Urukundo ni nk’Imva,* ntirwemera kugira ikindi rubangikanywa na cyo.

Urukundo rugurumana nk’umuriro, umuriro waka cyane wa Yah.*+

 7 Amazi menshi ntashobora kuzimya urukundo+

N’inzuzi ntizishobora kurutembana.+

Umuntu aramutse atanze ibintu byose bihenze byo mu nzu ye kugira ngo agure urukundo,

Abantu bamuseka cyane.”

 8 “Dufite mushiki wacu muto+

Kandi ntaramera amabere.

None se tuzamukorera iki

Igihe bazaba baje kumusaba?”

 9 “Niba ameze nk’urukuta,

Tuzamwubakaho uruzitiro rw’ifeza.

Ariko niba ameze nk’umuryango,

Tuzamukingisha urubaho rw’isederi.”

10 “Ndi urukuta,

N’amabere yanjye ameze nk’iminara.

Ni yo mpamvu mu maso y’umukunzi wanjye,

Nabaye nk’ubonye amahoro.

11 Salomo yari afite uruzabibu+ i Bayali-hamoni.

Urwo ruzabibu yaruhaye abarwitaho,

Maze imbuto zakwera, buri wese agatanga ibiceri by’ifeza 1.000.

12 “Mfite uruzabibu rwanjye bwite, kandi ndwigengaho.

Salomo we, ibiceri by’ifeza 1.000 ni ibyawe,

Naho ibindi 200 ni iby’abarinda imbuto.”

13 “Wowe uba mu busitani,+

Bagenzi banjye* bateze amatwi ijwi ryawe.

Nanjye reka ndyumve.”+

14 “Mukunzi wanjye banguka.

Ngwino wihuta nk’ingeragere,+

Cyangwa impara ikiri nto,

Mu misozi iriho ibimera bihumura.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze