Yesaya
13 Ibyo Yesaya+ umuhungu wa Amotsi yabonye mu iyerekwa, bivuga ku rubanza Babuloni yaciriwe:+
2 “Nimushinge ikimenyetso+ ku misozi y’ibitare biriho ubusa.
Mubahamagare, mubarembuze,
Kugira ngo baze binjire mu marembo y’abanyacyubahiro.
3 Nahaye itegeko abantu nashyizeho.*+
Nahamagaye abarwanyi banjye kugira ngo bakore ibihuje n’uburakari bwanjye,
Bishima bafite ubwibone.
4 Nimwumve! Nimwumve urusaku mu misozi,
Rumeze nk’urusaku rw’abantu benshi!
Nimwumve! Mwumve urusaku rw’ibihugu,
Urusaku rw’ibihugu biri hamwe!+
Yehova nyiri ingabo arimo arahuriza hamwe ingabo ziteguye intambara.+
5 Ziturutse mu gihugu cya kure,+
Ziturutse ku mpera z’ijuru.
Yehova azanye intwaro z’uburakari bwe,
Kugira ngo arimbure isi yose.+
6 Muboroge kuko umunsi wa Yehova wegereje!
Uzaza umeze nko kurimbura guturutse ku Ishoborabyose.+
7 Ni yo mpamvu amaboko yose azabura imbaraga
N’imitima y’abantu bose igashongeshwa n’ubwoba.+
8 Abantu bahagaritse imitima.+
Barazungera kandi bafite ububabare,
Nk’umugore ufashwe n’ibise.
Bararebana buri wese afite ubwoba bwinshi,
Bafite agahinda mu maso.
9 Dore umunsi wa Yehova uraje,
Umunsi w’amakuba n’umujinya n’uburakari bugurumana,
Kugira ngo utume igihugu kiba ikintu giteye ubwoba+
Kandi umareho abanyabyaha bari muri icyo gihugu.
Izuba rizijima rikimara kurasa
N’ukwezi ntikuzatanga urumuri.
11 Nzahana abatuye isi kubera ibibi byabo+
N’abantu babi mbahanire amakosa yabo.
Nzakuraho ubwibone bw’abishyira hejuru
Kandi nzacisha bugufi ubwirasi bw’abategetsi b’abagome.+
12 Nzatuma umuntu usanzwe adapfa kuboneka, kurusha zahabu itunganyijwe,+
N’abantu be gupfa kuboneka, kurusha zahabu yo muri Ofiri.+
13 Ni yo mpamvu nzatuma ijuru ritigita
N’isi ikanyeganyega ikava mu mwanya wayo,+
Bitewe n’umujinya wa Yehova nyiri ingabo wo ku munsi w’uburakari bwe bugurumana.
14 Kimwe n’ingeragere ihigwa cyangwa umukumbi utagira uwo kuwuhuriza hamwe,
Buri wese azasubira mu bantu be,
Buri wese ahungire mu gihugu cye.+
15 Uwo bazabona wese bazamutera icumu
Kandi uwo bazafata wese bazamwicisha inkota.+
19 Babuloni, itatse ubwiza* kurusha ubundi bwami bwose,+
Ubwiza n’ishema ry’Abakaludaya,+
Izamera nka Sodomu na Gomora, igihe Imana yaharimburaga.+
20 Nta muntu uzongera kuhaba
Kandi nta wuzongera kuhatura kugeza iteka ryose.+
Nta Mwarabu n’umwe uzahashinga ihema rye
Kandi abashumba ntibazongera kuhajyana amatungo yabo ngo aharuhukire.
21 Inyamaswa zo mu butayu ni ho zizaryama,
Amazu yabo azuzuramo ibihunyira.
22 Inyamaswa zihuma zizasakuriza mu minara yaho,
Ingunzu* zimokere mu mazu y’i bwami meza cyane.
Igihe cyayo kiri hafi kandi iminsi yayo ntizongerwa.”+