ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abaheburayo 5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Abaheburayo

      • Yesu arenze abatambyi bakuru b’abantu (1-10)

        • Ni umutambyi umeze nka Melikisedeki (6, 10)

        • Imibabaro yahuye na yo yamutoje kumvira (8)

        • Azageza abamwumvira bose ku gakiza k’iteka (9)

      • Twirinde kugira ukwizera kudakomeye (11-14)

Abaheburayo 5:1

Impuzamirongo

  • +Kuva 40:13
  • +Lew 5:6

Abaheburayo 5:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kugaragariza ineza.”

Abaheburayo 5:3

Impuzamirongo

  • +Lew 9:7; 16:6

Abaheburayo 5:4

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:1

Abaheburayo 5:5

Impuzamirongo

  • +Yoh 8:54
  • +Zb 2:7; Ibk 13:33

Abaheburayo 5:6

Impuzamirongo

  • +Zb 110:4

Abaheburayo 5:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihe yari akiri mu mubiri.”

Impuzamirongo

  • +Luka 22:44; Yoh 12:27

Abaheburayo 5:8

Impuzamirongo

  • +Mat 26:39; Flp 2:8

Abaheburayo 5:9

Impuzamirongo

  • +Heb 7:28
  • +Yoh 3:16

Abaheburayo 5:10

Impuzamirongo

  • +Zb 110:4

Abaheburayo 5:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukurikije igihe gishize.”

Impuzamirongo

  • +Heb 6:1

Abaheburayo 5:13

Impuzamirongo

  • +Efe 4:14

Byose

Heb. 5:1Kuva 40:13
Heb. 5:1Lew 5:6
Heb. 5:3Lew 9:7; 16:6
Heb. 5:4Kuva 28:1
Heb. 5:5Yoh 8:54
Heb. 5:5Zb 2:7; Ibk 13:33
Heb. 5:6Zb 110:4
Heb. 5:7Luka 22:44; Yoh 12:27
Heb. 5:8Mat 26:39; Flp 2:8
Heb. 5:9Heb 7:28
Heb. 5:9Yoh 3:16
Heb. 5:10Zb 110:4
Heb. 5:12Heb 6:1
Heb. 5:13Efe 4:14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abaheburayo 5:1-14

Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo

5 Umutambyi mukuru wese watoranyijwe ashyirwaho ngo akore umurimo w’Imana+ ku bw’inyungu z’abantu, kugira ngo ajye atanga amaturo n’ibitambo bitambirwa ibyaha.+ 2 Aba ashobora kugirira impuhwe* abakoze amakosa, cyangwa abatandukiriye bitewe no kudasobanukirwa kuko na we ubwe agira intege nke. 3 Kubera ko ari umunyantege nke, aba agomba kwitambira ibitambo bitewe n’ibyaha bye kandi akabitambira n’abandi bantu.+

4 Nanone, nta muntu ujya muri uwo mwanya w’icyubahiro ari we ubwe uwihaye, ahubwo awujyamo gusa iyo yahamagawe n’Imana, nk’uko Aroni na we yahamagawe.+ 5 Uko ni ko na Kristo atari we ubwe wihaye icyubahiro+ igihe yabaga umutambyi mukuru, ahubwo yahawe icyubahiro n’uwavuze ibye agira ati: “Uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye Papa wawe.”+ 6 Uko ni ko nanone Imana ivuga ahandi hantu iti: “Uri umutambyi umeze nka Melikisedeki+ kandi uzaba umutambyi iteka ryose.”

7 Igihe Kristo yari ku isi,* yasenze Imana yo yashoboraga kumukiza urupfu, ataka, yinginga, ndetse asuka amarira+ kandi Imana yaramwumvise bitewe n’uko yayitinyaga. 8 Nubwo yari Umwana w’Imana, imibabaro yahuye na yo yamutoje kumvira.+ 9 Igihe yari amaze gutunganywa,+ yahawe inshingano yo kuzageza abamwumvira bose ku gakiza k’iteka,+ 10 kuko Imana yamugize umutambyi mukuru kimwe na Melikisedeki.+

11 Dufite byinshi twamuvugaho ariko kubibasobanurira biragoye, kubera ko mutinda kumva. 12 Mu by’ukuri, nubwo ubu* mwari mukwiriye kuba abigisha, muracyakeneye umuntu wo kubigisha ibintu by’ibanze+ byerekeye Imana, uhereye mu ntangiriro. Mwongeye gukenera amata aho gukenera ibyokurya bikomeye. 13 Umuntu wese ugitungwa n’amata gusa aba akiri umwana muto+ kandi aba ataramenya neza ijambo ry’Imana rikiranuka. 14 Ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abantu bafite ukwizera gukomeye, bafite ubushobozi bwo gutekereza bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze